Free counter and web stats




Imyigaragambyo idasanzwe imbere y'urugo rwa Perezida Kagame



Parution: Monday 22 July 2013, 19:00
Par:NKUNZURWANDA Mihigo Alexis



 

Amakuru dukesha umuntu wari uhibereye ubwe, aratangaza ko ejo ku cyumweru taliki 21/07/2013 ahashyira mu ma satanu y’amanywa, itsinda ry’abakecuru, abagore n’abakobwa b’inkumi bose hamwe bagera ku icumi bashatse kwinjira ku ngufu mu rugo rwa perezida Paul Kagame ruherereye mu Kiyovu bagakomwa mu nkokora n’abashinzwe umutekano we.

 

 

NGO KAGAME ATEJE  IGIHUGU IBYAGO KANDI NAWE BIZAMUHITANA.

 

Abo bategarugore bashavuye cyane, bageze imbere y’umuryango w’urugo rwa perezida uherereye munsi gato yaho SORAS ikorera, ( ku muhanda wa KIST, imbere yahahoze ibiro bya Kagame igihe yari minisitiri w’ingabo, nyuma hakorera akarere ka Nyarugenge) bashatse kwinjira aba GP barabangira ariko ntibabahutaza.

 

Abigaragambya babwiye aba GP amagambo ateye ubwoba n’agahinda ngo batumwe n’umubyeyi Bikiramariya akaba agenewe perezida Kagame.

 

Bati mubwire perezida Kagame ko Imana imufitiye umujinya mwinshi kubera “ubwibone bwe bukabije, akarengane gakabije yimakaje mu gihugu, ibyaha ndenga kamere by’abayobozi akorana nabo”. Bityo ikaba igiye guca iteka ikamunyaga ingoma yamuhaye kandi nawe akazapfana nayo. Abo bakirisutu ba bagaturika, bakomeza bagira bati “mumubwire ko umujinya w’Imana ugiye kumanukira u Rwanda kandi ko igihugu cyose kigiye gucura umwijima n’imiborogo hazameneka amaraso arenze ayamentse mu 1994, ibi byose bigiye kuba ku Rwanda bikaba ari umuvumo utewe n’ubuyobozi bubi bwa shobuja wanyu! 

 

Mu gihe cy’iminotanka 20 bamaze aho, ngo amagambo bahavugiye ni menshi cyane kandi yose ateye ubwoba ku buryo Abajepe bari babaye nk’ibinya bumanye n’imbunda, bamwe kwihangana bikabananira bagatengurwa imbere y’abaturage bari baje gushungera. AbaGP Babonye bibashoboye bagerageje guhamagara polisi. Nayo yihutiye gutabara ariko yahageze nayo ubwoba burayica.

 

 

Ngo Bikiramariya arambiwe ubwibone bwa Kagame bumeze nk'ubw'umwami Herode.

 

Ubwo abaGP n’abapolisi bageragezaga kubinginga ngo bahave barababwiye bati” ibyo mufite (imbunda) ni ibikangisho bya Shitani kandi ntakindi bizamara uretse kuvusha amaraso y’abatariho urubanza”. Bamaze gutanga ubutumwa bwabo kuba Gp, mbere yo kugenda babwiye abari bahuruye bati ”ishyano rigiye kugwa nta gisibya icyo musabwa ni kimwe, n’ukwiyeza n’Imana yanyu mukazapfa ntarubanza rubariho. 

 

Nyuma bahisemo kugenda biririmbira banyura imbere ya St Michel, bazamuka ahahoze ambasade y’Amerika, abaturage bari bahuruye babiruka inyuma aho bagiye hose ariko ubwoba no kwiheba bari bafite batewe n’ibyo bumvise ntibwatumye hari n’uwashoboraga gufata amafoto. Uwari uhatubereye akaba yagarukiye ahahoze ambasade ya USA agahita yinjira mu rusengero St  Michel. 

 

Intumwa yacu yari ihatubereye, ikaba yadutangarije ko uburyo abo bategarugore babwiraga abaGP (Garde publicaine) ubona bashize“amanga” nta bwoba namba, ngo wabonaga imbaraga zibakoresha ari iz’Imana koko.

 

Tumaze kumva aya makuru twagerageje kuvugana na bamwe mu bashinzwe kurinda perezida Kagame ngo tumenye uko babyakiriye. Icyo badutangarije ni uko ubu mu mutwe w’abaGP ubwoba n’urwicyekwe ari byose, n’ubwo abayobozi bakuru babo bari kugerageza kubarema agatima babyita ibihuha. Ndetse bakaba ngo bagiye gukora iperereza ngo barebe ko abo baturage bakoze ibyo baba badakorana n’abo bita abanzi b’igihugu.

 

 

UKO TUBIBONA

 

Ibintu nk’ibi ni ubwambere bibaye kuva 1994 KAGAME na FPR ye bafata ubutegetsi. Biratangaje kubona abashinzwe umutekano basanzwe bazwiho guhutaza rubanda, noneho kubona abantu bigaragambya imbere y’urugo rwa Paul Kagame ntihagagire n’ubarya urwara ni gihamya ko ibyo bavugaga bakoreshwaga n’imbaraga z’IMANA.

 

Kubera ubwoba bwo kwanga gushinjwa na leta guhungabanya ituze rya rubanda, ubu nta gitangazamakuru na kimwe kiri mu Rwanda cyahirahira kuvuga ibyabaye n’ubwo byabaye ku manywa y’ihangu. Ariko se kandi kuki abahanuzi bose bemezako hazapfa abantu batabarika? Aho abanyarwanda ntitwaba twaragomeye Imana yacu? Ese nyuma y’uko hafi ya twese twayitakambiraga mu 1994 muri genocide no mu mashyamba ya za Kongo, tuyitakambira ngo nidukiza tuzayikorera, abubahirije iryo sezerano ni bangahe? Gerageza wisubize mu mutima wawe.

 

N’ubwo abo bakirisitu bavugaga ko Bikiramariya yabahishuriye ko intambara igiye kurota nta gisibya kandi ko igihugu kigiye gutemba imivu y’amaraso irenze urugero, perezida Kagame niba yikunda, akagira umutimanama akwiye gukora uko ashoboye agasaba imbabazi Imana kandi akegura vuba na bwangu wenda IMANA yaca inkoni izamba.

 

Ubu buhanuzi buje nyuma gato bwiyongera ku bw’umwana w’umunyeshuri “Tuyisenge Camarade“ wiga mu ishuri rya GS Busasamana uherutse gutabwa muri yombi na polisi ashinjwa gukwirakwiza impuha zibangamira ituze rya rubanda. Uwo munyeshuri akaba yari aherutse guhanura avuga ko aho za Gisenyi hagiye kubera intambara iteye ubwoba.

 

Tubibutse ko mbere y’ubu buhanuzi bwa vuba, hari abandi bahanuzi nka NYIRABIYORO, MAGAYANE, SERGEANT NSABAGASANI n’abandi nabo bahanuye ibisa n’ibiri kuvugwa ubu na bariya bakirisitu.

 

Nta gushidikanya rwose ko Imana ifitiye umujinya mwinshi ibyaha bya Kagame n’agatsiko ke byabaye nka bimwe byo ku ngoma ya Herode. Cyane cyane ubwibone bukabije bwa Perezida Kagame, icyaha Imana yanga urunuka.

 

N’ubwo nta kirogoya imigambi y’Imana, Abanyarwanda twese, aho turi hose,  dukwiye kurushaho gutakambira Imana, tukiyeza ngo turebeko yashyira ku iherezo ubutegetsi bwa Kagame nta mivu y’amaraso yongeye gutemba igihugu. Uwaba nawe yarahibereye cg yavuganye n’undi wari uhibereye yatwunganira kuraya makuru rncnewsonline yabatariye.

 

Turacyakurikirana iyi nkuru kandi ngo tumenye niba Kagame atagiye gutoteza aba bakozi b’Imana n’ubwo bo babwiraga abaGP  ko nta bwoba Kagame yabatera kuko Imana yamaze kumukuraho amaboko.

 

NKUNZURWANDA Mihigo Alexis

RadiyoItahuka, Pretoria, Afrikay’epfo

 

Source :

Kanda aha urebe aho inkuru yaturutse

 










Pseudo:
Envoyer
ton commentaire:
Subiza aka gahurizo,kugirango
turwanye 'urukungu':5 guteranya 5=?
 


2014-03-22 06:46:30               i#354242

fbovtvvro  dit:


Choosing a perfect pair of glasses can be cheap ray bans confusing sometimes oakley scalpel but ray ban sunglasses outlet online eyeglasses providers provide you with the entire oakley sunglasses outlet range of all the leading brands with facility louboutin chaussures of home delivery of chaussure christian louboutin the product Sacoche Louis Vuitton Homme you choose. Moreover, you can pay for the product at designer sunglasses for men the time of delivery. You oakley radar sunglasses can ray ban usa cancel your order anytime if you didn't